BDF igiye gufasha abiga imyuga gushaka igishoro bakiri kwiga

Ikigega giteza imbere imishinga mito n’iciriritse, BDF, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, cyashyizeho uburyo abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bazajya bizigamira amafaranga azabafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo igihe basoje kwiga.   BDF yabitangaje ubwo yatangizaga gahunda yo gushishikariza abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro kwizigamira no gutegura imishinga mbere yo kurangiza amasomo yabo. Biteganyijwe ko muri […]

Equity Bank Plc yinjiye mu bufatanye buzongerera abantu ubumenyi mu by’imari

Equity Bank Plc yasinye amasezerano y’ubufatanye na Afri-Global Cooperation Program Ltd (AGCP), agamije gufasha abantu kumenya uburyo bwiza bwo kwizigamira, gukoresha neza imari no guteza imbere ibigo bito n’ibiciritse. Aya masezerano yasinywe ku wa 18 Werurwe 2025. Azamara imyaka itanu ishobora kongerwa mu rwego rwo gufasha mu kugabanya ubushomeri mu Banyarwanda n’Abanyafurika, kubigisha gutekereza byagutse […]